Thursday, April 3, 2025
HomeENTERTAINMENTSMutesi Jolly-umucyo kurukundo rwe na Lugumi wo muri Tanzania

Mutesi Jolly-umucyo kurukundo rwe na Lugumi wo muri Tanzania

Date:

Mu gihe inkuru z’urukundo hagati ya Miss Jolly Mutesi, Nyampinga w’u Rwanda wahawe ikamba mu 2016, n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi, zakomeje kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko, mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw’umuhanzi Gigy Money, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, habonetse amarenga y’urukundo hagati y’aba bombi. Muri ayo mashusho, Gigy Money yaririmbye maze ashimangira urukundo rwa Saidi Lugumi, amwita “umuvandimwe” maze amwifuriza isabukuru nziza mu ntangiriro za Gashyantare 2025, amwita kandi “umugabo wa Mutesi”. Yasoje ashimangira ko “utanga byinshi, ukwiye imigisha myinshi.”

Nyamara, mu ntangiriro za Mutarama 2025, aho ibivugwa ku rukundo hagati ya Miss Jolly Mutesi na Saidi Lugumi byari byaramaze gukwirakwira, Miss Mutesi yabyamaganiye ku mbuga nkoranyambaga, asaba abakunzi be gushishoza mbere yo kwemera ibyo bavugwaho. Mu butumwa yacishije kuri X (Twitter), Miss Mutesi yasobanuye ko ibyo bivugwa ku mubano we n’uwo munyemari ari ibihuha, ndetse ko yari yarinjiwe n’aba-hackers mu kugerageza gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro.

Inkomoko simusiga y,urukundo rwa Mutesi Jolly

Mu magambo ye, yatanze ubutumwa buvuga buti
“Ndabashimira ineza mwangaragarije no kungirira icyizere, ariko ibyo muvuga ku rukundo rwanjye n’uwo muherwe si ukuri. Urukundo ni ikintu cyiza kandi igihe cyose nizampamagara, nzarwakira ku bushake bwanjye. Ariko sinshaka ko ikoranabuhanga ryakwirakwiza amakuru atari yo ku buzima bwanjye.”

Miss Jolly Mutesi yongeye kugaragaza ko nubwo hari ibihuha bivugwa ko yaba afite umukunzi w’umuherwe, ibyo atari byo. Yongeyeho ko ashishikariza abantu gukoresha ubwenge no gushishoza amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bijyanye n’ibivugwa ku buzima bwe bwite. Avuga ko ari ngombwa ko abantu batitwararika ibihuha, ahubwo bakibanda ku makuru yizewe kandi afatika.

Iki kibazo cy’amakuru kigeze no gushyirwaho igitutu mu gihe inkuru zimwe zari zivugaga ko Saidi Lugumi yaba acuruza imbunda, ibintu byagiye bivugwa mu bihe byashize mu rwego rwo gukwirakwiza ibihuha. Miss Jolly Mutesi yagaragaje ko ibyo byose ari uburyo bwo gukwirakwiza amakuru atari yo kandi atari bufatika, bityo agahamagarira abantu kugendera ku kuri no gushishoza mbere yo kwemera ibyo bavugwaho.

Mu gusoza, Miss Jolly Mutesi yashimangiye ko nubwo hari amarenga y’urukundo yagaragajwe n’amashusho yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, umubano we na Saidi Lugumi nta sano ifatika bifitanye.

spot_img

IBIGANIRO bya M23 na Leta ya RDC byitezwe gutangira muri Qatar

Leta ya Repuburica Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na...

REG Yatangiye Gahunda yo Gutanga Ibyuma Bishyushya Amazi Bikoresha Imirasire y’Izuba

Kigali, 29 Werurwe 2025 – Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe...

BIBILIYA YAHINDUTSE: UKURI KWIHISHE INYUMA Y’IMPINDUKA ZAYO

IbirimoUKO BIBILIYA YAGIYE IHINDURWA MU MATEKA1. Inama ya Nicaea...
spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Latest stories