John Legend, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Gashyantare 2025, aho aje kwitabira igitaramo cya Move Afrika. Uyu muhanzi w’Umunyamerika yari aherekejwe n’umugore we, Chrissy Teigen, usanzwe ari umunyamideli.
Igitaramo cya Move Afrika giteganyijwe kubera muri BK Arena, aho John Legend aza gusangira urubyiniro n’abahanzi barimo Bwiza na DJ Toxxyk.
Amatike y’iki gitaramo yari yihagazeho Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yasohowe mu byiciro bitandukanye bitewe n’aho umuntu ashaka kwicara.Itike ya make yaguraga 30,000 Frw,Indi yaguraga 70,000 Frw, Hari n’iyatangwaga ku 100,000 Frw, N’iyatangwaga ku 135,000 Frw
Amatike yari asigaye ku isoko ni mbarwa, bigaragaza ko abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki bari biteguye gukundwa n’uyu muhanzi ukunzwe cyane.
John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye mu gitaramo cya Move Afrika Nyuma ya Kendrick Lamar, wabaye umuhanzi wa mbere ukomeye watumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, John Legend nawe yaje gukomerezaho, bigaragaza uko iyi gahunda iri gukura ku rwego mpuzamahanga.
Iki gitaramo kiri gutegurwa na Global Citizen, umuryango mpuzamahanga ugamije kurandura ubukene binyuze mu bukangurambaga buhuza muri muzika na politiki. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
John Legend: Umuhanzi w’indirimbo z’urukundo John Legend ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, uzwi cyane mu ndirimbo zikora ku mitima ya benshi, cyane cyane iz’urukundo. Yakoze ibihangano byinshi byakunzwe birimo:All of Me,Tonight (Best You Ever Had),Ordinary People,Love Me Now.

Uyu mugabo azwiho ubuhanga mu gucuranga piano no guhanga indirimbo zifite amagambo akora ku mutima. Abitabiriye igitaramo cya Move Afrika bariteguye kumva ijwi rye ryihariye no kuryoherwa n’umuziki we.