Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame yemereye Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu gihe yari yitabiriye ibiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abatuye Umujyi wa Kigali.
DJ Ira, umaze kuba ikimenyabose mu kuvanga imiziki mu Rwanda, yashimye uburyo yakiriwe n’Abanyarwanda ndetse anashimira Leta y’u Rwanda ku mahirwe ahabwa abanyamahanga kimwe n’Abanyarwanda. Yavuze ko abona u Rwanda nk’igihugu cy’amahirwe, aho umwana w’umukobwa afite amahirwe angana n’ay’umuhungu mu rwego rw’iterambere.
Mu ijambo rye, DJ Ira yagize ati: “Ndashaka kubashimira ukuntu umwana w’umunyamahanga ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’umwana w’umuhungu. Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe.”
Yahise asaba Perezida Kagame ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kugira ngo abere Umunyarwanda byemewe n’amategeko. Perezida Kagame yahise amwemerera, amusaba gukurikiza inzira zisanzwe kugira ngo abone ibyangombwa byuzuye.
Ati: “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikrana mu buryo bigomba gukorwa gusa.”
DJ Ira, w’umurundikazi, yinjiye mu Rwanda mu 2015 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye. Yatangiye urugendo rwe mu kuvanga imiziki mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, DJ Bissosso, wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wa Perezida Kagame wo guha ubwenegihugu DJ Ira ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kuba igihugu cyakira impano zose n’abifuza kurugira iwabo. DJ Ira nawe arakomeza guteza imbere umuziki no gufasha abandi bagore kwinjira muri uyu mwuga ukomeje gukundwa n’abatari bake.