Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Chris Brown, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (Honorary Doctorate/PhD) na Harvest Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera uruhare rwe rukomeye mu muziki no mu buhanzi muri rusange.
Uyu muhango wabaye ku wa 23 Gicurasi 2026, aho Chris Brown yagaragaye yambaye umwambaro w’abarangije amashuri ndetse yitabira ibirori byo gutanga impamyabumenyi byahuje abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye.
Iyi PhD yahawe uyu muhanzi ni iy’icyubahiro, bivuze ko atayibonye binyuze mu masomo cyangwa ubushakashatsi bwa akademiki, ahubwo yayiherewe kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze imyaka myinshi akora mu ruganda rw’umuziki n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi, Chris Brown yashyize ubutumwa kuri Instagram bwe bugufi ariko bwagaragaje ibyishimo byinshi, aho yagize ati: “Nakoze akantu.”
Chris Brown akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, dore ko album ye nshya yise BROWN yasohotse muri Gicurasi 2026 iri mu zikomeje gukundwa cyane ku rutonde rwa Billboard.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto cyane, aza kumenyekana by’umwihariko mu 2005 nyuma yo gusohora indirimbo Run It! yakunzwe ku Isi yose. Kugeza ubu amaze imyaka irenga 20 ari mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye muri R&B no mu bitaramo byo ku rwego mpuzamahanga.

