Uwahoze ari Nyampinga wa Uganda, Leah Kagasa, yatangaje ko yinjiye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Ngabo zirwanira mu Kirere (United States Air Force), ahindura icyerekezo cy’ubuzima bwe nyuma y’imyaka yari amaze azwi mu bikorwa by’imideli n’amarushanwa y’ubwiza.
Uyu mugore yamenyesheje abamukurikira kuri Instagram ko yari amaze amezi abiri atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko icyo gihe yari ahugiye mu gutegura no gutangira urugendo rushya rwo kuba umusirikare muri Amerika.
Mu butumwa bwe, Kagasa yagaragaje ibyishimo n’ishema afite ku ntambwe yateye, ashimangira ko ashimira Imana yamufashije kugera kuri iki cyiciro gishya cy’ubuzima.
Iyi mpinduka yatumye benshi mu bamukurikira bagaragaza ko batangajwe n’icyemezo yafashe, cyane ko yari asanzwe azwi cyane mu bikorwa bijyanye n’ubwiza no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Leah Kagasa yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Uganda, ahigitse abandi bakobwa 20 bari bahatanye. Iri kamba yarigumanye kugeza mu 2018, anahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World ryabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rugendo rwe nyuma yo kuba Nyampinga, Kagasa yagiye agaragara mu bikorwa byo guteza imbere uburezi bw’abakobwa, kurwanya malariya, guteza imbere isuku no kurengera uburenganzira bw’abana.
Amakuru yatangajwe mu 2022 yanagaragaje ko yari yarimukiye muri Amerika, aho yashyingiranywe n’umugabo we Aaron ku wa 8 Kamena 2022.
Kwinjira mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Amerika byongeye kumushyira mu itangazamakuru, ariko noneho atari nk’umuntu uhagarariye ubwiza, ahubwo nk’umugore watangiye umwuga mushya mu gisirikare.
Nubwo atarasobanura neza inshingano azaba afite muri icyo gisirikare, icyemezo cye cyerekana impinduka ikomeye mu rugendo rwe bwite n’umwuga.

