Abana b’umunyabigwi wa muzika wo muri Nigeria, Fela Anikulapo Kuti, bizihije intambwe ikomeye se yagezeho nyuma yo kwinjizwa muri Rock & Roll Hall of Fame ya 2026, mu muhango wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Fela Kuti yahawe icyubahiro cya Early Influence Award mu birori byabaye ku wa 14 Ugushyingo 2026, byabereye muri Peacock Theater, aho yamenyekanye nk’umuhanzi wa mbere wavukiye muri Afurika winjijwe muri uru rwego nk’umuhanzi ku giti cye.
Uyu muhango witabiriwe n’abana be barimo Seun, Yeni, Femi na Shalewa Kuti, ndetse n’umwuzukuru we Made Kuti, bari bahagarariye uyu munyabigwi witabye Imana mu 1997.
Fela Kuti yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere injyana ya Afrobeat, binyuze mu guhuza imiziki gakondo yo muri Afurika y’Iburengerazuba, Jazz na Funk yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ntambwe nshya yiyongera ku bindi bihembo uyu muhanzi yahawe nyuma y’urupfu rwe, birimo Grammy Lifetime Achievement Award yahawe muri Gashyantare 2026, igihembo cy’icyubahiro gihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki.
Yeni Kuti yavuze ko se atari gutungurwa n’ibibazo Nigeria irimo
Mu kiganiro cyagarutse ku murage wa se, umukobwa we mukuru, Yeni Kuti, yavuze ko Fela atari gutungurwa n’ibibazo igihugu cya Nigeria gikomeje guhura na byo, kuko yari yaragiye abigarukaho mu bihangano bye.
Yeni yavuze ko se yamaze igihe kinini anenga ibibazo by’imiyoborere, ruswa n’akarengane, ariko ubutumwa bwe ntibuhabwe agaciro bukwiye mu gihe yari akiriho.
Yagaragaje ko abantu benshi batangiye kumva uburemere bw’ubutumwa bwe nyuma y’urupfu rwe, nyamara yari yaragiye aburira Abanyanigeria binyuze mu ndirimbo ze.
Ku bijyanye no kwinjizwa kwa se muri Rock & Roll Hall of Fame, Yeni yavuze ko yizera ko Fela yari gutungurwa kandi akishimira iki cyubahiro gikomeye.
Umurage wa Fela Kuti ukomeje kwambuka imipaka
Fela Kuti, wavukiye muri Nigeria mu 1938, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki wa Afurika. Yamenyekanye cyane kubera guhanga no guteza imbere injyana ya Afrobeat, ndetse no gukoresha umuziki nk’igikoresho cyo kugaragaza ibibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage.
Yitabye Imana muri Kanama 1997 afite imyaka 58, ariko ibihangano bye byakomeje kugira uruhare mu muziki w’ibisekuru bishya, haba muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Kwinjizwa kwe muri Rock & Roll Hall of Fame ya 2026 ni indi ntambwe igaragaza ko uruhare rwa Fela Kuti mu muziki rutagarukira ku gihugu cye cyangwa ku mugabane wa Afurika, ahubwo rwagize ingaruka ku mateka y’umuziki ku isi hose.

