Site icon AFRIZUM

Umunyarwenya Doctall Kingsley (Ntakirutimana) Agiye Kugaruka i Kigali mu Gitaramo ‘Ntakirutimana Experience’

Umunyarwenya ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Doctall Kingsley (amazina ye asanzwe akaba ari Kingsley Ogbonna), wakunzwe by’umwihariko mu Rwanda kugeza n’aho yiswe izina ry’Ikinyarwanda rya “Ntakirutimana”, agiye kugaruka mu gitaramo gikomeye cy’urwenya yise “Ntakirutimana Experience” i Kigali.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Universe (iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, ku nyubako ya CHIC ku igorofa rya 3) ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026. Iki gitaramo kije mu mujyo w’ibitaramo bya TGIF (Thank God It’s Funny) bitegurwa na Sunday Night Live, bisanzwe bihuza abakunzi b’urwenya rwo mu rurimi rw’Icyongereza mu Rwanda.

Poster y’igitaramo ‘Ntakirutimana Experience’ kizabera muri Kigali Universe ku nyubako ya CHIC.

Urukundo rwihariye Doctall Kingsley afitiye u Rwanda n’amateka ye i Kigali

Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika bakorera amashusho y’urwenya ku mbuga nkoranyambaga (Skit makers) azwiho imvugo igira iti “This Life No Balance”, ndetse akaba azwi cyane ku mwambaro wihariye urimo ikoti ry’umutuku, ishati y’ubururu, ikaruvati y’umuhondo n’ingofero y’imbeho.

Urukundo yakunze igihugu cy’u Rwanda rwamuhesheje izina rya “Ntakirutimana”, izina amaze kumenyerwaho n’Abanyarwanda. Kuva mu mwaka wa 2023 kugeza mu 2025, Doctall Kingsley yagiye ataramira i Kigali mu bitaramo bitandukanye:

Doctall Kingsley akunzwe cyane n’Abanyarwanda kubera uburyo akunda igihugu n’umuco wacyo.

Bimwe mu bintu by’ingenzi ku gitaramo:

Author: Afrizum

Exit mobile version