Tariki ya 15 Nyakanga 2025 ni yo izatangirwaho n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza mashya
Urubuga rwa YouTube rwatangaje icyemezo gishya kigamije kurengera ubuziranenge n’umwimerere w’ibihangano bitambutswa kuri uru rubuga, aho rwatangaje ko guhera ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, video zakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) nta ruhare rugaragara rw’umuntu, zizafatwa nk’izitujuje ubuziranenge ndetse ntizizongera guhabwa amafaranga yinjizwaga binyuze mu kwamamaza.
Mu mabwiriza mashya yashyizwe hanze, YouTube ivuga ko amajwi cyangwa amashusho yatekerejwe gusa n’imashini (AI-generated content) atagaragaramo uruhare rw’umuhanzi cyangwa umuntu ushyiramo umwihariko, azahita akomanyirizwa mu bijyanye no kwinjiza amafaranga.
Ibi birimo:Video zerekana abantu cyangwa ibihe byahimbwe gusa n’imashini (nka deepfake),Indirimbo zaturutse kuri AI zitakozwe n’umuhanzi nyirazo,Ibiganiro cyangwa voiceovers byakozwe na AI gusa.

YouTube yagaragaje ko ibi bikorwa byari bimaze gufata intera, aho abantu bamwe bifashishaga porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano mu gukora amashusho n’amajwi, ariko badafite uruhare mu gutanga umwimerere cyangwa ubuhanga bufatika. Nyamara, bakabyungukiramo nk’abandi bahanzi cyangwa bakora content bafata igihe n’ubushobozi mu gutunganya ibyo basangiza abakurikirana.
Ubuyobozi bw’uru rubuga rukunzwe cyane, bwatangaje ko bugamije kurengera abahanzi n’abakora ibihangano by’umwimerere ndetse no gukomeza icyizere n’ubwitabire bw’abareba video ziri kuri YouTube. Buvuga ko gukomeza kwemera ko content idafite ubuziranenge itanga amafaranga byari kuba nk’ “gusarura aho utabibye”.
Iyi ngamba ije nyuma y’uko hari abakoreshaga uru rubuga bavuga ko hari umubare munini w’amashusho ashyirwaho atarimo umwimerere cyangwa ubuhanga buhagije, bigatera bamwe gutakaza icyizere ndetse no kujya ku zindi mbuga.
YouTube ikomeje gushyiraho uburyo bwo gutandukanya video zakozwe na AI zifite umwihariko n’izitawufite, aho zizajya zisabwa disclosure isobanura uruhare rwa AI mu bikorwa byazo. Izo zigaragaza ubuhanga n’ubushakashatsi by’umuntu zizakomeza kwishyurwa.
Impuguke mu ikoranabuhanga zivuga ko iyi ngamba ya YouTube ishobora kuba urugero ku zindi mbuga zicuruza ibihangano, nko kuri TikTok, Meta (Facebook na Instagram), ndetse na X (Twitter), aho nazo zishobora gutangira gushyira imipaka ku ikoreshwa ridafite umurongo wa AI mu bihangano bishyirwa ku mbuga zabyo.