21.9 C
Rwanda
Sunday, August 3, 2025

Burna Boy yiseguye ku magambo yavuze kunjyana Ya Afrobeats.

Date:

spot_img

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Burna Boy, yisunze itangazamakuru kugira ngo asabe imbabazi ku magambo yavuze mu mwaka wa 2023 yatesheje agaciro injyana ya Afrobeats, anemeza ko asigaye yumva impamvu abantu bayikunda cyane.

Mu kiganiro cyaciye kuri Apple Music mu 2023, Burna Boy yavuze ko injyana ya Afrobeats nta reme ifite, anatangaza ko abahanzi bayikora batigisha amasomo y’ubuzima bwa buri munsi. Icyo gihe amagambo ye yakiriwe nabi cyane, bituma ashyirwa ku rutonde rw’abantu bashinjwa gusuzugura injyana yateje imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’igihe, uyu muhanzi wegukanye igihembo cya Grammy, yongeye gufungura umutima mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza cya BBC Radio 1Xtra, aho yemeye ko ibyo yakoze bitari bikwiye, ndetse ko abivuze atari ameze neza mu mitekerereze.Yagize ati:”Sinari nishimye mu buryo bw’umwuka n’imitekerereze. Nari mu bihe bikomeye. Sinifuzaga ko umuziki wanjye ushyirwa mu gasanduku kamwe ka Afrobeats, kuko numvaga ari ibintu birimo imvange y’ibyiciro byinshi. Ariko uko nabivuze, byari amakosa.”

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/barn-boy.jpg

Burna Boy yakomeje avuga ko uko ibyo yavuze byasamiwe hejuru, byatumye abona akamaro ko gutekereza neza mbere yo kuvuga. Yemeje ko amaze gusobanukirwa neza impamvu abantu bakunda injyana ya Afrobeats ndetse banayihuza n’umuziki we.Yagize ati:”Nahise menya impamvu abantu bita umuziki wanjye Afrobeats. Narabimenye rwose, kandi nsaba imbabazi ku rujijo ibyo byateje. Sinari ngambiriye gutesha agaciro iyi njyana, ahubwo nashakaga gusobanura umwihariko wanjye mu buryo butari bubi.”

Uyu muhanzi wubatse izina rikomeye ku isi, yanditse amateka mu 2023 ubwo yabaye Umunyafurika wa mbere wagize igitaramo nk’umuhanzi mukuru muri sitade yo mu Bwongereza, mu gihe yari anaherutse kwegukana Grammy. Indirimbo ze nka “Last Last,” “Ye” na “It’s Plenty” zakomeje kuza ku isonga mu ntonde z’imiziki i Burayi no muri Amerika.

Muri iki gihe, Burna Boy ari kuzenguruka ibihugu byo ku migabane y’i Burayi na Amerika mu rugendo rw’ibitaramo bijyanye no kumurika album ye ya munani yise “No Sign of Weakness.” Iyi album iriho indirimbo zinyuranye zirimo “Pardon”, yahuriyemo na Stromae, umuririmbyi w’umurage w’u Rwanda n’u Bubiligi.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/barn-boy.jpg

Kuri Spotify, Burna Boy akurikirwa n’abarenga miliyoni 24 buri kwezi, akaba yaravuze ko gukora ibitaramo ari cyo kimunezeza cyane kurusha ibindi byose.Yasoje agira ati:”Umuziki ni ubuzima. Nize isomo rikomeye: kuvuga ibintu si ikibazo, ariko uburyo ubivugamo bushobora kubaka cyangwa gusenya. Ubu ndashimira cyane Afrobeats, kuko ni yo yatumye isi imenya neza icyo Afurika ifite.”

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once