27.1 C
Rwanda
Saturday, August 2, 2025

Burikantu Yarekuwe Nyuma y’Iminsi Mike Afunze

Date:

spot_img


Mwitende Abdoulkarim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Burikantu, yarekuwe nyuma y’iminsi mike afunzwe akekwaho gufungirana abakobwa babiri mu nzu, mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu musore wamamaye cyane mu bikorwa byo gusetsa no gukora “pranks” byacaga kuri YouTube, TikTok n’izindi mbuga, yari amaze iminsi ari mu maboko y’inzego z’umutekano ubwo iperereza ryari rikomeje.

Iby’itabwa muri yombi rye byamenyekanye mu ntangiriro z’icyumweru gishize, aho byavuzwe ko abari baje kumusura yabafungiranye mu nzu ye. Inzego z’ubushinjacyaha n’iz’umutekano zahise zitangira iperereza, aho impande zombi zahawe umwanya wo gusobanura uko byagenze.

Nyuma y’iminsi mike, mugenzi we bakorana witwa Buringuni, yatangaje ko Burikantu yarekuwe, anashimira Imana ko ibintu byarangiye neza. Yagize ati: “Burikantu ari hanze, ibyo mwumvise byose birarangira neza, Imana ishimwe.”

Nubwo nta tangazo ryasohowe n’inzego z’ubutabera risobanura imiterere y’ifungurwa rye cyangwa se niba habayeho ubwumvikane hagati ye n’abareze, amakuru yemeza ko impande zombi zashoboye kugera ku bwumvikane, bigatuma urubanza rudakomeza mu nzira isanzwe

Ibyabaye kuri Burikantu byongeye gushyira mu majwi imyitwarire y’abantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza niba kuba umuntu afite abayoboke benshi bihagije ngo afate ibyemezo atitaye ku mategeko.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge z’ukuntu bamwe mu bakora “content” bashobora kugwa mu makosa, kubera gushaka gukurura abantu benshi no gukora ibikorwa bitari mu murongo wemewe.

Umwe mu bakurikiranira hafi imikoreshereze y’izo mbuga yagize ati:

“Kuba ufite izina rikomeye cyangwa abakwemera si urwitwazo rwo kudakorwaho n’amategeko. Uko umuntu azamuka mu bikorwa bye, ni nako akwiye kwaguka mu bushishozi n’imyitwarire.”

Hari n’abandi basabye ko ibi byabera isomo ryiza abandi bakora ibijyanye no gusetsa no gukora udushya ku mbuga, bakirinda ibikorwa bishobora guteza impaka cyangwa kubangamira uburenganzira bw’abandi.

Kugeza ubu, Burikantu ntiyigeze avuga ku byamubayeho ku mugaragaro, ndetse n’imbuga asanzwe akoresha ziracecetse. Ariko hari icyizere ko mu minsi iri imbere azagira icyo atangaza, yaba ari ukwisobanura cyangwa gutanga ubutumwa ku bakunzi be bamushyigikiye mu gihe yari afunzwe.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once