24.3 C
Rwanda
Wednesday, December 4, 2024
HomeBIOGRAPHIESIbyihariye kuri Baltasar Engonga

Ibyihariye kuri Baltasar Engonga

Date:

Related stories

Rwanda Broadcasting Agency (RBA): Umuyoboro w’Itangazamakuru rya Leta mu Rwanda

Rwanda Broadcasting Agency (RBA) ni ikigo cya leta gifite...

U Rwanda: Igihugu Cy’Imisozi Igihumbi n’Ibitangaza by’Imiterere Yabyo

U Rwanda, igihugu giherereye mu mutima wa Afurika y’Iburasirazuba,...

Element Eleéeh: Impano y’Ubugeni mu Muziki Nyarwanda

Amazina Nyakuri: Robinson Fred MugishaAmazina azwiho: Element EleéehAkomoka: Karongi,...

Fatakumavuta: Ibyihariye ,ubushakashatsi ,n’imimaro muri rubanda.

Sengabo Jean Bosco, uzwi nka Fatakumavuta, yamenyekanye cyane mu...

Nyampinga w’u Rwanda 1993 ,Ibigwi, Amateka,isenyuka.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) ryatangiye mu...
spot_imgspot_img

Baltasar Ebang Engonga ni umwe mu bayobozi ba Guinée Équatoriale wamenyekanye cyane mu nzego z’imari n’umutekano wa Leta. Yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imiyoborere y’igihugu, ariko kandi yashyizweho icyasha kubera ibibazo bijyanye n’imyitwarire yagaragaye nk’itubahiriza indangagaciro za Leta.

AFRIZUM BIOGRAPHIES

Ubuzima n’amateka Bya Baltasar

Baltazar yavukiye mu muryango ufite ijambo rikomeye muri Guinée Équatoriale. Se, Baltasar Engonga Edjo, ari Perezida w’Umuryango wa Afurika yo Hagati w’Ubukungu n’Imari (CEMAC). Baltazar yigize uburezi buhanitse mu by’imari n’imiyoborere, bituma aba umwe mu baminuje mu miyoborere y’igihugu.

Inshingano n’imirimo yakoze muri Africa

Baltazar yakoze imirimo itandukanye muri Leta:

  1. 1998: Yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi, aho yashinzwe guhuza gahunda z’uburezi na politiki za Leta.
  2. Mu myaka yakurikiyeho: Yagiye agirwa umuyobozi w’ibigo binyuranye, birimo iby’imari n’ubutabera
  3. Ikigo cya ANIF: Baltazar yaje kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura iby’imari no kurwanya ibyaha bijyanye n’imari (ANIF). Yari ashinzwe gucunga neza amafaranga ya Leta no kurwanya ruswa.

Gukurwaho ku Mirimo kuri Baltasar

Mu Ugushyingo 2024, yashyizweho icyasha nyuma yo gusohoka k’umubare munini w’amashusho yerekana imyitwarire itajyanye n’inshingano ze. Aya mashusho, yagiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ibikorwa by’imyitwarire bidakwiye mu buzima bwe bwite, bikurura uburakari mu baturage no muri Leta.

Perezida Teodoro Obiang Nguema yafashe icyemezo cyo kumwirukana ku mirimo ashingiye ku itegeko rigenga imyitwarire y’abakozi ba Leta. Abaturage n’abayobozi bagaragaje ko iki cyemezo cyari ngombwa kugira ngo icyubahiro cya Leta gisubizwe​​

Baltasar Bivuze iki Miyoborere

Iki kibazo cyatumye hagaruka ibiganiro ku ndangagaciro z’abayobozi, n’uburyo bagomba kubahiriza inshingano zabo mu rwego rwo kugaragaza icyitegererezo. First Lady Constancia Mangue Obiang yashimangiye ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guhashya imyitwarire idakwiye mu nzego za Leta, kandi yemeza ko iki gikorwa kizafasha mu kubaka inzego zihamye zishingiye ku ndangagaciro za Leta.

Baltasar Ebang Engonga ni urugero rw’uko imyitwarire y’umuntu ku giti cye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku murimo n’inshingano yari afite. Iki kibazo cyatumye igihugu cyongera kwita ku mategeko n’indangagaciro zigomba gukurikizwa n’abayobozi, by’umwihariko abahagarariye igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Latest stories