Friday, April 4, 2025
HomeBIOGRAPHIESDJ Toxxyk Nimuntu ki ?

DJ Toxxyk Nimuntu ki ?

Date:

Mu myaka yashize, umuziki wa Electronic Dance Music (EDM) n’indi midiho y’umuziki wa kizungu byatangiye gufata indi ntera mu Rwanda, cyane cyane mu tubyiniro no mu bitaramo bikomeye. Mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura uwo muziki, hazamo izina DJ Toxxyk, umu-DJ ukunzwe cyane kandi ugenda ashimangira izina rye mu mwuga wo gucuranga umuziki mu Rwanda.

dj toxxyk one of best dj in rwanda

Ubuzima bwa DJ Toxxyk n’Itangira rye mu Muziki

DJ Toxxyk, amazina ye nyakuri akaba Arnaud Shema, yavukiye i Kigali mu 1993. Yize mu mashuri atandukanye arimo La Colombiere, Glory High School, na APE Rugunga. Muri APE Rugunga ni ho yatangiye gukunda umuziki, maze yishimira cyane uko ba DJ bacuranga mu birori n’utubari.

Yareberaga cyane kuri ba DJ bakomeye ku rwego mpuzamahanga nka DJ Jazzy Jeff na Grand Master Flash, bituma atangira kwiga ibijyanye no gucuranga umuziki. N’ubwo kwinjira mu mwuga w’ubu-DJ atari ibintu byoroshye, yakomeje kwitanga no kwiga, kugeza ubwo yatangiye kubona amahirwe yo gucuranga mu tubari no mu bitaramo bito.

Imbarutso Kumenyekana kwa DJ Toxxyk Muzika

Nyuma y’imyaka mike akora cyane, DJ Toxxyk yabaye umwe mu ba DJ bakunzwe cyane mu Rwanda. Yatangiye gucuranga mu tubyiniro n’ibitaramo bikomeye, birimo Ogopogo Bar and Nightclub, aho yacurangaga nijoro hanyuma mu gitondo akajya ku ishuri.

Uko imyaka yagiye ishira, yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu ba-DJ bafite ubuhanga, cyane cyane mu kuririmbisha abantu indirimbo zigezweho no guhuza imiziki itandukanye mu buryo bunogeye amatwi. Ubu akunze gucurangira mu bitaramo bikomeye, utubyiniro, ndetse no mu birori by’abahanzi bakomeye.

DJ Toxxyk Avuga ku Muziki We

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko umuziki ari impano ye kandi ko akora ibishoboka byose ngo arusheho kwagura impano ye. Ati:

Umuziki ni ubuzima bwanjye. Sinshaka gusa kuba DJ usanzwe, ndashaka kugira uruhare mu guhindura umuziki wacu no kuwuzamura ku rwego mpuzamahanga.

DJ Toxxyk ni urugero rwiza rw’umuntu wagerageje gukabya inzozi ze kandi akabigeraho abikesheje imbaraga n’ubwitange. Ubu ari mu ba-DJ bakomeye mu Rwanda, kandi akomeje gukora uko ashoboye ngo azamure urwego rw’umuziki we. Mu gihe kizaza, ashobora kurenga imipaka y’u Rwanda, akazwi ku ruhando mpuzamahanga nk’umwe mu ba DJ b’inararibonye bo muri Afurika.

spot_img

Gabriel Magalhães agiye kubagwa nyuma yo kuvunika itako mu mukino wa Fulham

Umukinnyi w’umunya-Brazil ukinira ikipe ya Arsenal, Gabriel Magalhães, agiye...

IBIGANIRO bya M23 na Leta ya RDC byitezwe gutangira muri Qatar

Leta ya Repuburica Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na...

REG Yatangiye Gahunda yo Gutanga Ibyuma Bishyushya Amazi Bikoresha Imirasire y’Izuba

Kigali, 29 Werurwe 2025 – Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe...
spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Latest stories

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here