Ku wa 12 Ukuboza 2020, nibwo Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi Omah Lay na Tems bazira gukora igitaramo bakarenga ku mabwiriza yo gusiga intera ihagije hagati y’abantu, nk’imwe mu ngamba zari zarashyizweho mu kwirinda COVID-19.

Ubwo aba bahanzi bombi barekurwaga, Tems yaje kwifashisha urukuta rwe rwa X, avuga ko Bebe Cool ari we wari inyuma yo gufungwa kwabo mu mu gihe cy’iminsi ibiri.
Mu kiganiro na Afrobeats Podcast, Bebe Cool yavuze ko ubwo ibyo byabaga, ahagana saa 03:00 zo mu rukerera yari aryamye umwe mu nshuti ze aramuhamagara amumenyesha ko abahanzi bo muri Nigeria batawe muri yombi.
Yavuze ko nyuma kumusobanuza neza, yatangiye guhamagara abantu batandukanye kugira ngo amenye uko ibintu byose bimeze.
Saa 06:00 za mu gitondo zigeze, yarabyutse yerekeza kuri sitasiyo ya Polisi avugana n’umuyobobozi waho amuhamiriza ko koko Tems na Omah Lay batawe muri yombi.
Bebe Cool yatangiye kumubaza impamvu batawe muri yombi nyamara atari bo bari bateguye igitaramo, undi amusubiza ko barengeje umubare bari bahawe w’abagomba kwitabira.
Ati “Naramubwiye nti kuki mwagiye gufunga abahanzi kandi batari mu bateguye igitaramo?”
Umupolisi yamusubije ko “Umuyobozi yampaye icyangombwa cy’abantu 200, ariko abahanzi ntabwo bigeze babasha kugenzura umubare w’abitabiriye.”
Bebe Cool yakomeje avuga ko ubwo yaganiraga n’uwo mupolisi, umwe mu bateguye icyo gitaramo yamukubise amaso atangira gukwirakwiza ibihuha ko ari we uri inyuma yo gufungwa kwa Omah Lay na Tems.
Ibi yabivugaga ashingiye ku kuba ubwo iki gitaramo batangiraga kucyamamaza, bamwe bahanzi bo muri Uganda basaga n’abigaragambya kuri Leta bavuga ko badakwiye kureka ngo abanyamahanga bahakorere igitaramo nyamara bo bamaze umwaka n’igice barabibangiye.
Uku kwigaragambya kuri Leta, byari byatangajwe na Bebe Cool mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko niba bemereye Tems na Omah Lay gutaramira muri Uganda, nabo bakwiye kubaha uburenganzira bagakora ibitaramo byabo nk’abanyagihugu.
Bebe Cool yahamije ko ari we wagize uruhare rukomeye kugira ngo Omah Lay na Tems barekurwe, aho kuba ambasade ya Nigeria nk’uko byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye.