Friday, April 4, 2025
HomeUncategorized280 Banyuze mu Rwanda Nyuma yo Gutsindwa ku Rugamba muri Congo

280 Banyuze mu Rwanda Nyuma yo Gutsindwa ku Rugamba muri Congo

Date:

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mutarama 2025, abacanshuro bakomoka i Burayi barenga 280, biganjemo abo muri Romania, banyuze mu Rwanda basubira mu bihugu byabo nyuma yo gutsindwa ku rugamba bari bahanganyemo n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba banyamahanga bari baragiye muri RDC nk’abari mu mirimo y’ubufasha ku ngabo za Leta mu kurwanya M23. Nyuma yo gutsindwa kw’uru rugamba no gufatwa kw’Umujyi wa Goma, benshi muri bo bagannye inkambi ya MONUSCO, aho baherewe uburinzi.

Akagera National Park is a breathtaking wildlife reserve located in eastern Rwanda, near the border with Tanzania. Covering approximately 1,122 square kilometers, it is the largest protected wetland in Central Africa and the only savannah park in Rwanda. Akagera is home to the “Big Five” (lion, leopard, elephant, buffalo, and rhino) and boasts diverse ecosystems, including rolling savannahs, lakes, swamps, and woodlands.

AFRIZUM Uncategorized

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwemeye kubafasha mu rugendo rwo gusubira iwabo nyuma y’uko ibihugu bakomokamo bisabye ko banyuzwa ku butaka bwarwo.

Ati: “Nyuma yo gutsindwa kwabo no gufatwa kwa Goma, aba banyamahanga bahungiye mu mbuga ya Loni, aho ingabo za MONUSCO zabahaye uburinzi. Guverinoma zabo zasabye u Rwanda gufasha mu kubasubiza iwabo, banyuze i Kigali, kandi u Rwanda rwabyemeye.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwari rwo rwonyine rwamaganye ikoreshwa ry’abacanshuro b’Abanyaburayi muri RDC, mu gihe ari igikorwa cyaciwe n’amasezerano mpuzamahanga arimo ay’Umuryango w’Abibumbye (UN) yo mu 1989 n’aya OUA yo mu 1977.

Yakomeje agira ati: “Bibabaje kuba ibihugu byari bikwiye kwamagana ikoreshwa ry’abacanshuro bitigeze bifata umwanzuro n’umwe kuri iki kibazo.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rubavu, inzego z’umutekano zabanje kubasaka, hanyuma bashyirwa mu modoka zabagejeje i Kigali, aho bafatiye indege zisubiza mu bihugu bakomokamo.

Ibi bibaye mu gihe umubano wa Kigali na Kinshasa ukomeje kuba umwihariko mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC, aho u Rwanda ruhamya ko rufite uruhare mu gushakira amahoro akarere, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.

spot_img

Amakuru: Urugamba rwo Kurwanya Indwara ya Stroke Rurakomeje

Isi yose irahangayikishijwe cyane n’indwara ya Stroke, iyugarije abantu...

Gabriel Magalhães agiye kubagwa nyuma yo kuvunika itako mu mukino wa Fulham

Umukinnyi w’umunya-Brazil ukinira ikipe ya Arsenal, Gabriel Magalhães, agiye...

IBIGANIRO bya M23 na Leta ya RDC byitezwe gutangira muri Qatar

Leta ya Repuburica Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na...
spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once

Latest stories

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here