21 C
Rwanda
Saturday, August 2, 2025

UKO GEN (RTD) JAMES KABAREBE YITABIRIYE IBIRORI BY’ISABUKURU Y’UBWIGENGE YA MOZAMBIQUE

Date:

spot_img

Maputo, Mozambique – 25 Kamena 2025

AFRIZUM Politics https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/06/kabarebe.jpg

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 Mozambique imaze ibonye ubwigenge, wabereye mu murwa mukuru Maputo.

Mozambique yabonye ubwigenge ku wa 25 Kamena 1975, nyuma y’intambara ikomeye yamaze hafi imyaka icumi hagati y’ingabo za Portugal zari ziyifiteho ubukoloni n’umutwe wa FRELIMO (Frente de Libertação de Moçambique) wari urwanira ubwigenge.

FRELIMO yari iyobowe na Samora Machel, wabaye Perezida wa mbere w’igihugu, maze nyuma yo gutsinda urugamba rwo kwibohora, ihinduka ishyaka rya politiki riyobora igihugu kugeza magingo aya.

AFRIZUM Politics https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/06/kabarebe.jpg

Icyubahiro cyatanzwe ku ntwari zaharaniye ubwigenge

Mu birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abaperezida b’ibihugu by’Afurika n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Gen Kabarebe n’abandi bayobozi baturutse mu Rwanda bagaragaje icyubahiro gikomeye ku ntwari zaharaniye ubwigenge bwa Mozambique.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko uyu muhango wabaye urubuga rwo kongera gushimangira umubano wihariye uhuza ibihugu byombi, ushingiye ku mateka asangiye yo guharanira ubwigenge, amahoro n’umutekano.

Ubufatanye mu mutekano n’ubutabera

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera n’umutekano, aho umwihariko ugaragara mu bufatanye mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.

Kuva mu 2017, intara ya Cabo Delgado yugarijwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna, byahitanye ubuzima bwa benshi bituma Leta ya Mozambique isaba ubufasha bwihuse. Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare n’abapolisi bo gufasha kugarura ituze.

Ingabo z’u Rwanda zahise zitwara neza, zigarurira ibice byinshi byari mu maboko y’ibyihebe, abandi barokoka bahungira mu mashyamba. Iki gikorwa cyatangaje benshi mu baturage ndetse n’abayobozi b’isi, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu byombi.

Kwigisha no guteza imbere ubushobozi bw’ingabo za Mozambique

Nyuma yo kwirukana ibyihebe, ingabo z’u Rwanda zatangiye guhugura ingabo za Mozambique kugira ngo zizabashe kwifasha mu kubungabunga umutekano w’igihe kirekire.

Ni gahunda igaragaza ko ubufasha bw’u Rwanda atari ubwo mu gihe gito, ahubwo bugamije guteza imbere ubushobozi bw’igihugu cy’inshuti ku buryo buhoraho, nk’uko Perezida Kagame akunze kubigarukaho mu ijambo rye mu nama mpuzamahanga zitandukanye.

Umubano ushingiye ku bucuti, amahoro n’iterambere

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Mozambique, u Rwanda rukaba rwarayiherekezanyije icyubahiro gikomeye, rwerekana ko urufunguzo rw’iterambere ari amahoro n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Gen Kabarebe yasangije abayitabiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame, agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kuba umufatanyabikorwa w’icyitegererezo mu rugendo rwa Mozambique rwo kubaka igihugu gitekanye, kirangwa n’ubutabera n’iterambere rirambye.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once