Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryakusanyije intwaro 189 mu baturage bo mu gace ka Ndendere, gaherereye muri Komini ya Ibanda, umujyi wa Bukavu. Izi ntwaro zari zibitswe n’abaturage kuva muri Gashyantare 2025, ubwo iri huriro ryafata uyu mujyi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Ndendere, Albert Migabo Nyagaza, yavuze ko izi ntwaro zatanzwe n’abaturage ku bushake bwabo, nyuma y’ubukangurambaga bwatangiye gukorwa na AFC/M23. Yasobanuye ko zimwe mu ntwaro zagejejwe ku bayobozi b’imidugudu, izindi zikoherezwa kuri Polisi ya AFC/M23.
“Buri mu gitondo, abakusanya intwaro bavugana n’abayobozi, na bo bakabimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo baze bazitware. Zimwe zatawe imbere y’urugo rwanjye, izindi ziboneka mu miyoboro y’amazi no mu bihuru,” yavuze Migabo.
AFC/M23 ivuga ko izi ntwaro zagiye zisangwa mu bice bitandukanye by’umujyi, cyane cyane mu bikoni, imiyoboro y’amazi ndetse no mu bihuru, aho abaturage bazihishe nyuma y’uko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihataye ubwo zahungaga.
Raporo zitangwa n’iri huriro zigaragaza ko mbere y’uko rifata Bukavu, ingabo za Leta zasize intwaro nyinshi mu baturage nk’uburyo bwo kubashishikariza kwirwanaho. Nyamara, bamwe mu bana bazitoraguraga zaje kuba intandaro y’umutekano muke mu bice bitandukanye by’umujyi.
Mu rwego rwo gukumira izo ngaruka, AFC/M23 yatangije umuganda rusange (Salongo) wo gukusanya intwaro zose zari mu baturage, igikorwa cyatangijwe muri Gashyantare kikaba cyari kimaze gutanga umusaruro.

AFC/M23 ivuga ko izakomeza ubu bukangurambaga mu bice byose ifite mu maboko, hagamijwe gusukura abaturage intwaro no gusigasira umutekano wabo.