Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Fela Anikulapo Kuti, agarukwaho mu buryo bushya binyuze muri podcast nshya yitwa Fela Kuti: Fear No Man, ikozwe na Jad Abumrad, umunyamakuru watsindiye Peabody Award ndetse akaba n’umwe mu bashinze Radiolab.
Iyi podcast igizwe n’ibice 12 bizajya bisohoka buri cyumweru, igamije gusubira mu mateka y’uyu muhanzi washinze injyana ya Afrobeat injyana yahuyeho umuziki wa funk, jazz n’imiziki ya kinyafurika yo mu burengerazuba.
Abantu bakomeye baganiriye kuri Fela Kuti
Mu gukora iyi podcast, Abumrad yagiranye ibiganiro birenga 200 n’abantu batandukanye barimo abo mu muryango wa Kuti, inshuti ze, ndetse n’abahanzi bakoranaga na we. Harimo ibiganiro bishya n’abantu bazwi nka Ayo Edebiri, David Byrne, Brian Eno, Santigold, ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama. Harimo kandi amajwi y’ibiganiro bya kera n’abahanzi nka Burna Boy, Questlove, na Paul McCartney.
Icyo gikorwa kizasohoka bwa mbere ku rubuga rwa Audible, naho ku ya 15 Ukwakira umunsi w’amavuko ya Fela Kuti bizatangira gusakazwa ku mbuga zose za podcast. Igihe cyatangarijwe gihura neza na Felabration, umunsi ngarukamwaka uba i Lagos mu rwego rwo kwizihiza ubuzima n’umuziki wa Fela Kuti. Uyu mwaka, ni isabukuru ya 25 y’uyu muhango.
Fela Kuti Umuhanzi wahinduye umuziki intwaro
Fela Kuti ni umwe mu bahanzi bafatwaga nk’abataratinye guhaguruka imbere y’ubutegetsi bw’igitugu. Yashingiye ku buhanzi bwe gukora injyana nshya ikubiyemo ubutumwa bw’uburenganzira n’uburenganzira bwa rubanda.
Ubuzima bwe bwari buhuje byinshi: yari umuhanzi, umuyobozi w’impinduramatwara, ariko nanone yari umuntu wuzuye amahame n’imyumvire yihariye. Podcast igaragaza uko yahanganye n’ubutegetsi bw’igisirikare, akifashisha umuziki nk’intwaro yo guhangana n’akarengane.
Icyahoze ari inzu ye y’imyidagaduro Afrika Shrine yabaye ikicaro cy’impinduramatwara, aho abahanzi n’abafana baturutse impande zose z’isi bajyaga kumwumva no kumushyigikira. Leta ya Nijeriya yagerageje kumucecekesha biciye mu gukoresha ingufu abasirikare bagota aho hantu, barasa mu kivunge, bashaka guhagarika ubutumwa bwe.
Ubutumwa bukomeye bwa “Fear No Man”
Iyi podcast isohoka mu gihe aho umuziki n’imiyoborere bikomeje gufatanya mu guhindura isi. Ni igikorwa gihuza amateka, umuziki n’isesengura, mu kugaragaza neza uburyo Fela Kuti yahinduye umuziki intwaro yo guharanira ubwisanzure.
Abumrad avuga ko yashatse kwerekana ubuzima bwa Fela mu buryo bwuzuye, atari ukureba uruhande rumwe gusa. Fela yari umuntu ufite impinduramatwara mu maraso ye, afite imbaraga z’ubuhanzi zari zishobora guhindura imyumvire ya benshi.
Umwuzukuru we, Made Kuti, avuga ko Felabration ari uburyo bwo kwibuka ko umuziki wa sekuru ukiri muzima kandi ugifite ingufu zo guhindura isi. N’ubwo Fela yakunze guhura n’akarengane no gufungwa, ubutumwa bwe ntibwigeze buceceka.
Igihe gishya cyo gusubiza ku buzima bwa Fela Kuti
Fear No Man yakozwe na Talkhouse na Western Sound, itangwa ku bufatanye na Audible na Higher Ground, kompanyi ya Barack na Michelle Obama. Uruhererekane rugaragaza uburyo Fela Kuti yahinduye umuziki urubuga rwo kwigisha, guharanira uburenganzira n’impinduka.
Podcast izasubiza ku buzima bwe, injyana ye, urugamba rwe, ndetse n’umurage yasize mu muziki no muri politiki ku isi yose. Ni uburyo bushya bwo kugeza ku banyeshuri, abahanzi, n’abakunzi b’umuziki ubutumwa bw’umugabo wahinduye injyana n’imyumvire y’abantu benshi ku isi.