20.4 C
Rwanda
Tuesday, July 15, 2025

ABANYESHURI 438 BIGA UBUFOROMO BAGIYE KONGERWA MU MAVURIRO MU RWANDA.

Date:

spot_img

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abanyeshuri 438 barangije amasomo y’ubuforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye bazoherezwa mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu aho ubufasha bwabo bukenewe cyane, nk’igice cy’ingamba zo kongera umubare w’abakozi bita ku buzima bw’abaturage.

Hashize igihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza icyuho gikomeye cy’abakozi, cyane cyane mu mavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima, aho usanga rimwe na rimwe serivisi z’ubuvuzi zidatangwa neza kubera kubura abaforomo n’abandi bakozi b’inzobere mu buvuzi.

Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Athanase Rukundo, yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu kongera umubare w’abanyeshuri biga ubuforomo binyuze muri gahunda yiswe Associate Nurse Program, kugira ngo bifashe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ku baturage.

Yagize ati: “Icyo twabonye nk’ikibazo ni abakozi badahagije mu rwego rw’ubuvuzi. Zimwe mu ngamba dufite ni ukwigisha cyane cyane abiga igiforomo ku mashuri yisumbuye. Umwaka ushize twari dufite abagera kuri 203 barangije, bose bamaze guhabwa akazi. Uyu mwaka dufite abagera kuri 438, bazakora ikizami na bo duhita tubashyira mu mirimo.”

AFRIZUM Finance https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/ABAFOROM-1.webp

Iyi gahunda izakomeza kwaguka kuko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, amashuri yigisha ubuforomo ku rwego rw’ayisumbuye azagera kuri 18 avuye kuri 12, bikaba biteganyijwe ko abarenga 1000 bashobora gutangira amasomo muri uwo mwaka.

Kuva mu 2009, Leta y’u Rwanda yashyizeho intego y’uko buri Kagari kagomba kugira ivuriro ry’ibanze, ndetse buri Murenge ukagira ikigo nderabuzima. Kugeza ubu, amavuriro y’ibanze ari mu gihugu yose hamwe ageze ku 1294, ariko hari amwe ataragera ku rwego rushimishije mu gutanga serivisi z’ubuzima.

Hari amavuriro y’ibanze yeguriwe abikorera, ariko Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari arenga 67 adakora neza, bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo imiterere y’ahantu yubatse ndetse n’ibura rya ba rwiyemezamirimo bashobora kuyayobora.

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho uburyo bwo gukorana n’ibigo nderabuzima aho bitashobotse ko ivuriro ry’ibanze rihabwa rwiyemezamirimo, kugira ngo rishyirwemo abaforomo babasha kurikoramo iminsi itatu cyangwa ine mu cyumweru. Ibi byunganirwa n’ikarita y’ubuyobozi igena ahagomba kubakwa cyangwa gushyirwa ivuriro hashingiwe ku mubare w’abaturage n’imiterere y’akarere.

Politiki igenga amavuriro y’ibanze nayo iri kuvugururwa, aho bishobora kuzarangira leta ishyizeho abaforomo bahembwa na Leta, bagahabwa imiti kugira ngo bavure abaturage, aho kubona ba rwiyemezamirimo bikomeza kugorana.

Ibi byose ni igice cy’ingamba zigamije guharanira ko ubuvuzi bw’ibanze bubonwa n’umuturage aho ari hose, ndetse ko nta Munyarwanda usigara inyuma mu kubona uburenganzira ku buzima, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’icyerekezo cy’igihugu.

advetisement

spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once