20.9 C
Rwanda
Tuesday, July 15, 2025

Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora Ambasaderi col (Rtd) Donat Ndamage Dore Ibyo Yatangaje.

Date:

spot_img

“Kwibohora ni urugendo rutarangiriye mu 1994, ni umuhigo wo gukomeza kubaka u Rwanda ruhamye kandi rutekanye.” – Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage

Abanyarwanda batuye muri Mozambique bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda, abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique n’abahagarariye ibihugu byabo mu kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Maputo, byitabirwa n’abarenga 300 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ku wa 8 Nyakanga 2025.

Umunsi wo Kwibohora wizihizwa buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, ni intambwe ikomeye y’amateka y’u Rwanda, aho Ingabo za RPA-Inkotanyi zasheshe ubutegetsi bushingiye ku ivangura, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zatangiza urugendo rushya rw’igihugu gishingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere rirambye.

AFRIZUM Politics https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/mozambique.jpg

Amateka ashaririye yahindutse intambwe y’icyizere kubanyarwanda

Mu ijambo rye ry’ingenzi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yagarutse ku mateka y’inzangano, ivangura n’inzibacyuho u Rwanda rwaciyemo, ariko anagaragaza uko Kwibohora kwabaye intangiriro y’iterambere ryihuse, igihugu kigeraho ubu.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyahisemo ubumwe, demokarasi n’iterambere. Muri iyi myaka 31 ishize twubakiye ku mahitamo meza, dukomeza kubaka igihugu gitekanye, gishingiye ku ndangagaciro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.”Yashimye uruhare rukomeye rw’Inkotanyi n’ubwitange bwazo mu kubohora igihugu, avuga ko umusaruro wabyo ugaragarira mu bikorwa by’iterambere, umutekano usesuye n’imiyoborere myiza igaragarira buri wese.

Umubano w’u Rwanda na Mozambique uri ku rwego rushimishije

Ambasaderi Ndamage yagarutse ku mikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano aho ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu guhashya umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yashimangiye ko imibanire myiza iri hagati y’ibi bihugu ibarwa mu ndorerwamo y’ubufatanye, umutekano, ubucuruzi n’iterambere. Yashimiye ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku bufatanye bukomeje kugirira abaturage akamaro.

Ati: “Imikoranire yacu n’igihugu cya Mozambique ishingiye ku bwubahane no ku nyungu rusange. Twizeye ko ubufatanye mu nzego zitandukanye burushaho gutanga umusaruro mu nyungu z’abaturage.”

Minisitiri wa Mozambique yashimye iterambere ry’u Rwanda

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Minisitiri w’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Uburobyi wa Mozambique, Roberto Mito Albino, wavuze ko u Rwanda ari isomo ry’imiyoborere myiza, umutekano n’ubutwari, ashimira Abanyarwanda baba muri Mozambique ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyabo.

Yagize ati: “Dushimira u Rwanda ku rugero rw’imiyoborere rwatweretse. Twifuza ko ubucuruzi n’itumanaho hagati y’ibihugu byacu byaguka, bikanagera ku rwego rwo guhuza Afurika yacu.”Yongeyeho ko abona ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi harangwa n’ubwisungane, ishoramari n’iterambere ryubakiye ku bufatanye.

Ibirori byaranzwe n’umuco n’ubusabane

Ibirori byaranzwe n’imbyino z’umuco Nyarwanda zatambutswaga n’itorero Ikirezi, kimwe n’abaturage ba Mozambique bari batumiwe bagaragaje umuco wabo binyuze mu mbyino gakondo n’ubuhanzi.

Abitabiriye basangiye ifunguro rya kinyarwanda n’iryaho, hanabaho umwanya w’ubusabane no guhana amakuru ku buryo bwo gukomeza kwagura imikoranire hagati y’Abanyarwanda baba muri Mozambique n’inzego zitandukanye.

Kwibohora ku nshuro ya 31, ni amahirwe ku Banyarwanda bo hirya no hino ku Isi kongera gutekereza ku gaciro ko kuba Umunyarwanda, gusigasira umutekano n’ibyagezweho, no gukomeza kubaka ejo hazaza heza hishingiye ku mahitamo meza.

Ibi birori byaberaga Mozambique byagaragaje ko Kwibohora atari amateka y’ahahise gusa, ahubwo ari umurage n’umurongo igihugu cyihaye mu rugendo rwo kwigira no kwihesha agaciro.

advetisement

spot_img

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once