27.1 C
Rwanda
Saturday, August 2, 2025

Ross Kana yavuze ku kuva muri 1:55 AM, ese kuriwe haricyo byahinduye ku muzika ye.

Date:

spot_img

Umuraperi nyarwanda Ross Kana yagaragaje ko kuva mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM itari intambwe igamije guterana amagambo, ahubwo ari ugukurikirana inzozi ze nk’umuhanzi ushaka kugera kure mu rugendo rwa muzika. Yavuze ko nubwo hari ibyo batumvikanagaho, ntacyo bizahungabanya ku mikorere ye.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari avuye i Mombasa muri Kenya, aho yarimo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Molela”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleéeh, amashusho atunganywa na Director Gad.Nubwo atatangaje amafaranga yakoreshwe muri uyu mushinga, Ross Kana yavuze ko yatwaye akayabo, ariko ko yabikoze kugira ngo ashyire ku isoko igihangano gifite ireme.

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/ross-kana.jpg
ROSS KANA

Ati:“Iyi ndirimbo nayikoze nk’uko mbitekereza nk’umuhanzi ushaka kugera ku rwego rwo hejuru. Sinavuga amafaranga byatwaye, ariko ntabwo ari make. Nashakaga ko abafana babona umusaruro ujyanye n’urwego nifuza kugeraho.”Ku bijyanye no kuva muri 1:55 AM, Ross Kana yavuze ko nubwo label yamuhaye amahirwe yo gutangira muzika ku rwego rwagutse, hari aho batatinyutse gukurikira icyerekezo cye nk’umuhanzi wifuzaga ibintu binini.Yagize ati:

“Ntabwo nemeranya no kuvuga ko nasabaga byinshi birenze ubushobozi bwa 1:55 AM. Bari bafite uburyo bwabo bwo gukora, nanjye nari mfite intego zanjye nk’umuhanzi. Hari igihe urota ibintu binini birenze ubushobozi buhari, ariko ntibivuze ko uba urusha label amafaranga.”

Ibi Ross Kana yabivuze mu gihe hari amagambo aherutse gutangazwa na Kenny Mugarura, Umuyobozi wa 1:55 AM, wavuze ko hari igihe byagaragaraga ko Ross Kana ashaka ibintu birenze ubushobozi bwa label.

Ross kana haribyo yasabaga muri label ntabihabwe

“Ross Kana twari twaramusinyishije ariko uko yagendaga azamuka, hari ibyo yasabaga bidashoboka kuri label. Twapanze ko amashusho y’indirimbo ashobora gutwara miliyoni 5 Frw, amajwi miliyoni 1.5, n’izindi z’amamaza, ariko we agasaba miliyoni 15 Frw ku mashusho gusa.”“Sinari umunyamafaranga, ahubwo narotaga byinshi”Ross Kana yahakanye ibyavuzwe ko yasabaga ibintu bihenze nk’umuntu wifite, avuga ko atari uko afite amafaranga, ahubwo ari uko yifuzaga kugera ku rwego rurenze, akumva ko label yagombaga kumufasha mu nzozi ze.

Ati:“Ntabwo nshaka ko abantu bazagira ngo amafaranga yandenze. Mugende mumbwirire ko nta mafaranga ngira. Ahubwo narotaga ibintu binini, bigomba gutangira no gukorerwa ku rwego rukomeye. Nari narishyizeho umukono wo kugera kure.”

AFRIZUM ENTERTAINMENTS https://afrizum.com/wp-content/uploads/2025/07/ross-kana.jpg

Nta mwuka mubi ushingiye kuri label

Ross Kana yashimangiye ko yatandukanye neza na 1:55 AM, kandi ko nta makimbirane afitanye nayo cyangwa abayiyobora. Avuga ko baracyari mu nzira yo gusoza amasezerano neza, mu bwumvikane, ndetse ko igihe bazaba bakeneye gukorana, ntakabuza bazongera kubikora.

“Nta kintu kibi cyabaye hagati yanjye na 1:55 AM. Nagiye neza kandi n’abafana nabibamenyesheje. Nta n’inkiko navuyemo nk’uko bamwe babivuga. Ahubwo turacyavugana kandi ahari amahirwe yo gukorana, birashoboka.”Ategereje kurangiza amasezerano kugira ngo afate indi ntambwe

Ross Kana yavuze ko hari abantu batandukanye bamaze kumwegera bashaka gukorana na we, ariko akavuga ko atarabaha igisubizo kuko amasezerano ye ya mbere ataraseswa ku mugaragaro.“Hari abashaka ko dukorana ariko ndacyategereje kurangiza amasezerano na 1:55 AM. Naramutse mbonye uburenganzira bwuzuye bwo kuba umuhanzi wigenga, nzaganira nabo ndebe uzazana amasezerano anjyanyeho.”

Uyu muhanzi yahaye abakunzi be icyizere ko atigeze ahagarika gukora, kandi ko ibihangano bye bikomeje kuza mu rwego rwo hejuru, aho yiteguye gukomeza gushyira hanze indirimbo zinoze, zubakiye ku rwego mpuzamahanga.

Subscribe

- Never miss a story with notifications

- Gain full access to our premium content

- Browse free from up to 5 devices at once